BBC navigation

Somalia: igisasu cyahitanye abantu byibura 6

Ibiherutse kuvugururwa: 13 ukwa kabiri, 2014 - 13:48 GMT
Umutwe wa Al Shabaab wiyemereye ko wagabye icyo gitero

Umutwe wa Al Shabaab wiyemereye ko wagabye icyo gitero

Igisasu cyari cyatezwe mu modoka cyaturikiye hafi y'umuryango w'ikibuga k'indege mpuzamahanga cya Mogadishu muri Somalia maze abantu byibura 6 bahasiga ubuzima.

Umunyamakuru wa BBC uri muri uwo mujyi aravuga ko iyo modoka yari yatezwemo igisasu yagongeshejwe imodoka ya ONU itamenwa n'amasasu.

Abantu benshi bahakomerekeye barimo abari bashinzwe kurinda bya hafi abakozi b'ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR.

Umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu wa Al Shabaab wavuze ko uri inyuma y'icyo gitero.

Kuri icyo kibuga cy'indege ni naho hari amazu y'umutwe w'ingabo z'Umuryango w'ubumwe bwa Afurika, ibiro by'abahagarariye ibihugu byabo muri Somalia n'ibiro bya ONU.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.