Syria: Ibiribwa byageze Homs

  • 12 Ukwa kabiri 2014
Abaturage ba Homs baragezwaho ibiribwa

Umunyamakuru wa BBC uri mu mujyi wa Homs, wazahajwe n'imirwano muri Syria, aravuga ko amakamyo abiri atwaye ibiribwa yageze muri uwo mujyi.

Yongeyeho ko hari amabisi hafi aho ategereje gukura abaturage muri uwo mujyi.

Amasezerano y'igihe gito yo guhagarika imirwano yagombaga kurangira uyu munsi, ariko umuyobozi wa Homs yabwiye umunyamakuru wa BBC ko azagerageza kureba ko uwo mwumvikano wamara igihe kirekire kugira ngo babashe gukura abandi baturage muri uwo mujyi.

Umunyamakuru wacu aravuga ko abashyigikiye leta barakaye batangaza ko icyo gikorwa kiri kwemerera abarwanya leta bitwaje intwaro kuva I Homs.

Ku ruhande rwabo, abarwanya leta nabo bararakaye kubera ibyo bavuga ko abasore bavuye Homs bari guhatwa ibibazo n'ubutegetsi.