Imvururu zirakomeje muri Ukraine

  • 22 Ukwa mbere 2014
Imvururu muri Ukraine hagati y'abarwanya leta n'igipolisi

Imvururu zirakomeje mu murwa mukuru wa Ukraine, Kiev, aho igipolisi kirukanye abigaragambirizaga mu mujyi hagati.

Impirimbanyi zateye ibisasu bya peteroli n'amabuye, igipolisi cyohereza amasasu ya caoutcouc n'ibyuka bizana amarira.

Kare uyu munsi abantu babiri muri abo bigaragambyaga bapfuye kubera ibisebe by'amasasu - abantu ba mbere bapfuye kuva icyo gihugu cyagwa mu bibazo bya politike mu kwezi kwa cumi na rimwe.

Ibi bije umunsi umwe nyuma yuko itegeko rishya ribuza imyigaragambyo rishyizwe mu bikorwa.

Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma yuko perezida Viktor Yanukovych yanga gusinya amasezerano y'ubufatanye nu muryango w'ubumbwe bw'Uburayi, agahitamo gukomeza gukoranira hafi n'Uburusiya.

Hari amakuru aturuka muri Ukraine avuga ko perezida Viktor Yanukovych uyu munsi yahuye n'abakuru batatu barwanya ubutegetsi bwe mu biganiro.