BBC navigation

Leta ya Syria irashinjwa iyica rubozo

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa mbere, 2014 - 13:10 GMT
Imfungwa zo muri Syria

Imfungwa zo muri Syria

Icyegeranyo cy'abahoze ari abashinjacyaha mu manza z'ibyaha by'intambara kiravuga ko hari gihamya ko leta ya Syria yashyize ku ngoyi ikanica imfungwa 11000.

Abo bashinjacyaha batatu baravuga ko babonye ibimenyetso byizewe byerekana ko leta ya Syria yicishije inzara, igashyira ku ngoyi kandi ikica abanyururu bagera ku 11000 kuva aho abaturage bivumbuye bakamagana ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad.

Abakora iperereza basuzumye amafoto abarirwa mu bihumbi bivugwa ko bahawe n'umuntu wakoreraga igipolisi kigenzura igisirikare muri Syria.

Icyegeranyo cyabo kiravuga ko imyinshi mu mirambo babonye ari iy'abantu bishwe n'inzara, bakubiswe cyangwa se bakanigwa.

Umwe muri abo banyamategeko, Professor David Crane, yabwiye BBC ko ayo mafoto ari gihamya kigaragaza ko ayo mahano yakozwe na leta.

Ibyo ariko leta yabihakanye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.