BBC navigation

S. Sudan: Ingabo zigaruriye Malakal

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa mbere, 2014 - 16:50 GMT

Imirwano irakomeje muri Sudani yepfo

Ingabo za leta ya Sudani yepfo zatangaje ko zisubije umujyi ukomeye wa Malakal wari warafashwe n'inyeshyamba.

Umuvugizi w'igisirikare, Philip Aguer, yavuze ko abasirikare ba leta birukanye inyeshyamba muri uwo mujyi - uri umurwa mukuru wa leta ya Unite - kamwe mu turere dukize cyane kuri peteroli muri icyo gihugu.

Ariko umuvugizi w'inyeshyamba, Brigadier-General Lul Ruai, yamaganye ayo makuru, avuga ko zikigenzura uwo mujyi.

Uwo muvugizi yongeyeho ko igisirikare cyagabye igitero muri uwo mujyi, ariko ko inyeshyamba zanesheje izo ngabo.

Haranavugwa ko hari abahaguye.

Hashize iminsi ibiri ingabo za leta zigaruriye umujyi ukomeye wa Bor.

Abanyamakuru bahari baravuga ko niba koko ingabo za leta zigaruriye Malakal - wari umujyi munini ukiri mu maboko y'inyeshyamba - bishobora gutuma hagira intambwe iterwa mu biganiro by'amahoro ubu bisa nk'ibyahagaze.

Inyeshyamba ariko ziracyangenzura uturere twinshi mu cyaro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.