Museveni yanze gusinya itegeko kubahuza ibitsina babisangiye

  • 17 Ukwa mbere 2014
Uganda irashaka kubuza imibonano mpuzabitsina babihuje

Perezida wa Uganda yanze gusinya umushinga w'itegeko utumvikanwaho wari gukomeza amategeko abuza imibonano mpuzabitsina ku bantu bafite ibitsina bimwe.

Yoweri Museveni yanenze umukuru w'inteko nshingamategeko kuba yaremeye uwo mushinga w'itegeko umubare w'abadepite mu nteko udahagije.

Perezida Museveni yavuze ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje badasanzwe, ariko avuga ko bashobora - nkuko yabivuze - kurokorwa n'imishinga yongera ubukire.

Uwo mushinga w'itegeko wavugaga ko abantu bakora imibonano mpuzabitsina babihuje bahanishwa ibihano byo gufungwa burundu.

Kandi no kutageza abakorana iyo mibonano ku butegetsi, nabyo byashoboraga gufatwa nk'icyaha.

Uwo mushinga w'itegeko waramaganhwe cyane ku isi hose.