BBC navigation

Ministiri w'intebe muri Tunisia yeguye

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa mbere, 2014 - 14:44 GMT

Ali Larayedh aregura ku butegetsi muri Tunisia

Ministiri w'intebe muri Tunisia aregura uyu munsi muri gahunda y'amasezerano agamije kugarura igihugu mu murongo ukerekeza kuri demokarasi.

Arasabuza ubutegetsi leta y'agateganyo nkuko byumvikanweho mu masezerano yashyizweho umukono umwaka ushize hagati.

Ayo masezerano yahuriweho n'ishyaka riri ku butegetsi rigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu rya Ennada n'abatavuga rumwe na leta.

Ibindi byari biteganijwe muri ayo masezerano byashyizwe mu bikorwa birimo itorwa n'itegeko nshinga rishya n'inteko nshingamategeko no gushyiraho akanama gashinzwe amatora kazategura amatora mashya.

Iyicwa ry'abakuru babiri b'abatavuga rumwe na leta umwaka ushize ryashyize icyo gihugu mu bibazo bikomeye bya politiki.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.