BBC navigation

Imirwano muri Sudani yepfo irakomeje

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa cumi na kabiri, 2013 - 12:41 GMT

Uwahoze ari visi perezida muri Sudani yepfo, Riek Machar

Uwahoze ari visi perezida muri Sudani yepfo, Riek Machar, yahakanye ibirego byo kuba yaragerageje gukora ibikorwa byo guhirika ubutegetsi.

Avugisha BBC Machar yavuze ko izo mvururu zatangiriye mu murwa mukura wa Juba zigomba kubazwa perezida Salva Kiir - uwo Machar ashinja kuba ari gushaka guhishira ibikorwa bibi muri leta ye.

Perezida Kiir kuruhande rwe ashinja Machar kuba ariwe wakoze ibyo bikorwa bya gisirikare byo gushaka guhirika ubutegetsi.

Machar ukomoka mu bwoko butavuga rumwe nubwa Kiir yavuze ko yahunze ingabo za leta, ariko yongeye ho ko akiri mu ntara ya Juba.

Haravugwa ko iyo mirwano yageze no m'iyindi mijyi, harimo n'umujyi wa Bor havugwa ko imirwano y'amasasu menshi yumvikaniraga hafi y'imbuga ebyiri za gisirikare.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.