BBC navigation

ICTR: Ndahimana yakatiwe imyaka 25

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi na kabiri, 2013 - 15:48 GMT

Abantu babrirwa mu bihumbi by'amagana baguye muri jenoside mu Rwanda

Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwongereye imyaka y'igifungo uwahoze ari umuyobozi wa karere washinjwaga kuba yarakoze jenoside.

Gregoire Ndahimana yari yarakatiwe imyaka 15 kubera ko atigeze ahagarika abapolisi bagabye igitero ku kiliziya aho abatutsi bari bahahungiye biciwe.

Abacamanza b'ubujurire mu rukiko rw'iremezo rwa Arusha bahamije ko Ndahimana yanagize uruhare m'udutsiko tw'ubugizi bwa nabi bwagambirizaga kwica abatutsi.

Abantu babarirwa mu bihumbi by'amagana baguye muri jenoside yo muri 1994.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.