Ubufaransa burashaka kugabanya uburaya

Ubufaransa buriga itegeko rigabanya uburaya

Abadepite mu Bufaransa barimo kwiga umushinga w'itegeko ugamije kugabanya uburaya rihanisha amafaranga menshi abantu bafashwe bishyuye amafaranga indaya.

Akazi k'uburaya ubundi kemewe n'amategeko y'Ubufaransa, ariko amazu abakora ako kazi bakoreramo, abagabo bakoresha indaya bakabivanamo amafaranga no gushaka indaya mu ruhame ntabwo byemewe.

Uwo mushinga w'itegeko urateganya ihazabu igera ku bihumbi bibiri by'amadolari no guhanisha ibihano bikaze kurusha ibyo abasubiye kwica amategeko.

Abo kandi bazasabwa kujya mu mahuguruwa agamije kubagarura mu murongo mwiza.

Abanenga uwo mushinga w'itegeko - bivuga ko ushobora kwemezwa nta ngorane - bavuga ko uzatuma abakora akazi k'uburaya barushaho kujya mu bwihisho.