BBC navigation

Ibisasu muri Lebanon byahitanye abantu

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2013 - 13:07 GMT

Ibisasu byaturikiye ku biro bihagarariye Irani muri Lebanon

Byibura abantu 20 baguye mu bitero b'ibisasu bibiri byaturikiye mu mbuga z'ibiro bihagarariye Irani mu murwa mukuru i Beirut.

Ibyo bisasu byanakomerekeje abantu hafi 150.

UmunyaIrani wari ushinzwe ibiro by'umuco, Sheikh Ibrahim Ansari, ari mu baguye muri byo bitero.

Amashusho akoreshwa n'ibyuma bya video yerekanye imyangirike ikomeye, imodoka zirigushya, imirambo yahiye n'umwotsi mwinshi.

Umutwe wo muri Lebanon uvugwa ho ko ukorana na al Qaeda, Abdullah Azzam Brigades, wavuze ko ariwo wagabye ibyo bitero by'ubwiyahuzi.

Irani ishyigikiye leta ya Syriya, ibyo bitero bikaba rero bihuriranye n'imirwano yinyongereye ku mupaka hagati ya Syriya na Lebanon.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.