BBC navigation

Umubano wa Indonesie na Australiya wangiritse

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2013 - 11:26 GMT

Susilo Bambang Yudhoyono hamwe na Tony Abbott

Umukuru w'igihugu cya Indonesie yavuze ko ari gusuzuma umubano igihugu cye gifitanye na Australiya nyuma y'ibirego bivuga ko inzego zishinzwe gukora iperereza muri cyo gihugu zumvirije telefone ze.

Perezida Susilo Bambang Yudhoyono ararega ministiri w'intebe wa Australia ko atigeze yicuza ibyo bikorwa.

Nta bisobanuro byinshi niba koko ibyo birego ari ukuri, bwana Abbott yabwiye inama inshingamategeko ko ababajwe n'ibintu byurukoza soni byabaye kuri perezida wa Indonesie nyuma y'amatangazo yasohowe n'abatangazamakuru.

Ariko yongeye ho ko kuba Australiya yarafashe intambwe zo kwirinda bitari bikwiye gusabirwa imbabazi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.