Inkubi y'umuyaga muri Philippine

  • 8 Ukw’icumi na rimwe 2013
Philippines typhoon
Inkubi yasenye amazu muri Philippine

Inkubi y'umuyaga ikomeye cyane kurusha iyindi ku isi muri uyu mwaka yibasiye igihugu cya Philippine usenya ibisenge by'amazu, ugusha ibiti n'ibyuma by'insinga z'umuriro w'amashanyarazi.

Uwo muyaga wahawe izina rya Haiyan wabanje kwibasira ikirwa cya Samar na Leyte aho wanyuze ufite umuvuduko urenga kilometero zigera krui 300 mu isaha.

Biravugwa ko iyo nkubi ikomeye y'umuyaga yahitanye abantu batatu naho abandi babarirwa mu mihumbi amagana ikabavana mu byabo.

Hari ikizere ko uwo muvuduko udasanzwe w'uwo muyaga no kuba imvura itakomeje kugwa ari nyinshi cyane bishobora kuba byatumye ibintu byinshi bitangirika cyane mu duce tumwe.