BBC navigation

Vatican irashaka kumenya icyo abagatulika batekereza

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cumi na rimwe, 2013 - 18:53 GMT
Pope Francis

Umukuru wa kiliziya gatulika, Papa Francis

Vatican yafashe intambwe idasanzwe yo kumenya icyo abanyagatulika kw'isi yose batekereza ku nyigisho za kiliziya zerekeranye no kubana no k'ubuzima bw'umuryango.

Umwaka utaha Papa Francis ateganya gutumira abasenyeri i Roma kuganira kubikenewe guhinduka birebana n'ubuzima bwo muri iyi minsi.

Muri byo harimo nko kubana mbere yo gusezerana, ikibazo cy'udukingirizo n'ibinini bibuza abagore gutwita hamwe n'imibanire y'abantu bahuza ibitsina babisangiye.

Umunyamakuru wa BBC uri i Roma yavuze ko abanyagatulika bari mu bihugu byinshi basaba ko umukuru wa kiliziya yareba ku kibazo cy'imyifatire ya kiliziya ibuza gukoresha udukingirizo n'ibinini bibuza abagore gutwara inda, kutemera abashakanye batandukanye, hamwe no kubuza abongeye gusezerana guhazwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.