Abanyamakuru 2 b’abafaransa biciwe muri Mali

  • 3 Ukw’icumi na rimwe 2013
Abanyamakuru babiri ba radio RFI biciwe muri Mali
Abanyamakuru babiri ba radio RFI biciwe muri Mali

Abanyamakuru babiri bakoreraga Radio France Internationale biciwe muri Mali nyuma yo gushimutwa n’abagabo bitwaje imbunda mu mujyi wa Kidali uri mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Claude Verlon na Ghislaine Dupont bashimuswe bamaze kugirana ikiganiro n’umuyobozi wa politiki wo muri ako karere.

Hashize igihe gito bashimuswe, imirambo yabo yabonetse hanze y’uwo mujyi.

Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande yamaganye ubwo bwicanyi.

Aba banyamakuru bishwe nyuma y’iminsi mike abaturage b’Ubufaransa bishimiye irekurwa ry’abafaransa bane bari bamaze igihe kinini barashimutiwe mu gihugu cya Niger gihana imbibi na Mali.

Muri uyu mwaka, Ubufaransa bwayoboye igikorwa cya gisirikare cyirukanye inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y’idini ya Islamu zari zarigaruriye igice kinini cy’amajyaruguru ya Mali.