DRC: Abaturage barahungira muri Uganda

  • 30 Ukw’icumi 2013
Impuzi zirahunga muri Congo

Abaturage babarirwa mu bihumbi bahungiye muri Uganda mu gihe ingabo za repubulika iharanira demokrasi ya Congo zikomeje kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

Haravugwa ko mu mujyi wa Bunagana, hafi y'umupaka wa Congo na Uganda, hari kugwa ibisasu byinshi.

Umuvugizi w'umuryango wita ku mpunzi, HCR, yavuze ko uyu munsi byibura abaturage bageze ku 2000 bambutse bagana muri Uganda.

Ibi byatumye umubare w'impunzi zimaze kwambuka kuva kuwa Mbere ugera ku 5000.

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Congo ku wa Mbere yavuze ko uwo mutwe wa M23 utagiteye ubwoba mu rwego rwa gisirikare.