BBC navigation

Imirwano muri Mozambique

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi, 2013 - 16:26 GMT

Renamo muri Mozambique

Abarwanyi bo mu mutwe mukuru wabatavuga rumwe na leta yo muri Mozambique witwa Renamo bagabye igitero ku nzu y'igipolisi mu mujyi wa Maringue.

Ibyegeranyo byasohotse byavuze ko nta muntu waguye muri cyo gitero, ariko igipolisi cyahunze ibiro byacyo muri icyo gitero cyamaze isaha.

Iki gitero cyabaye nyuma yuko igisirikare cya leta cyafashe ikicaro gikuru cya Renamo, aho umukuru w'iryo shyaka, Afonso Dhlakama, yahungaga.

Icyo gitero cyatumye uwo mutwe uvuga ko uvuye mu masezerano y'amahoro yo mu mwaka wa 1992 yatumye intambara muri icyo gihugu ihagarara.

Mu byumweru bishize impagarara hagati ya leta na Renamo yari imaze igihe yiyongera, havugwa yo imirwano.

Havugwa ko byibura miliyoni imwe y'abantu baguye muri yo ntambara yamaze imyaka 16.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.