Abimukira barohamiye hafi y'Ubutaliyani

  • 3 Ukw’icumi 2013
Abimukira bageze ku kirwa cya Lampedusa
Abimukira bageze ku kirwa cya Lampedusa

Umukuru w'ikirwa cy'Ubutaliyani cya Lampedusa yatangaje ko imirambo irenga 100 yavanwe mu nyanja nyuma yaho ubwato bwari butwaye abimukira b'abanyafurika bagera kuri 500 bwashyaga maze bukibirira hafi y'icyo kirwa.

Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani yise iyo mpanuka ibyago bikomeye cyane.

Abagore batwite n'abana bari mu bantu bapfuye.

Igikorwa cyo gushaka no gutabara abari muri ubwo bwato kirakomeje.

Umukuru wa Lampedusa yatangaje ko abarokotse bamubwiye ko hari umuriro udakabije wakongejwe ku bushake muri ubwo bwato kugirango butabarwe kuko ngo bwari bwagize ikibazo.

Uwo muriro ariko ngo waje gukwirakwira ubwato bwose.