Ble Goude arashakishwa n'urukiko rwa ICC

  • 1 Ukw’icumi 2013
Ble Goude arashinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu
Ble Goude arashinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi Charles Ble Goude wahoze akorana bya hafi na Laurent Gbagbo wahoze ayobora igihugu cya Cote d'ivoire.

Ble Goude arashinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu byakozwe igihe habaga ibikorwa by'urugomo mu mwaka wa 2010 nyuma y'amatora yatumye Allassane Ouattara agera ku butegetsi.

Impapuro zisaba guta muri yombi Ble Goude zivuga ko yari ashinzwe gutoza imitwe y'insorensore zitwaje intwaro n'indi mitwe y'insorensore zari zigamije gutera ubwoba no kwica abayoboke ba Allassane Ouattara.

Iyo mitwe y'insorensore irashinjwa gufata abagore ku ngufu no kwica abaturage b'abasivili.

Urukiko rwa ICC ruvuga ko abantu 3000 baguye muri ibyo bikorwa by'urugomo.