BBC navigation

Kerry na Lavrov bariga ikibazo cya Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 13 ukwa cyenda, 2013 - 13:21 GMT
John Kerry (ibumoso) na Sergei Lavrov

John Kerry (ibumoso) na Sergei Lavrov

Ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, John Kerry, yatangaje ko arimo kugirana ibiganiro byubaka na mugenzi we w'Uburusiya, Sergei Lavrov, ku kibazo cy'intwaro z'uburozi z'igihugu cya Syria.

Uyu ni umunsi wa kabiri w'ibiganiro byabo i Geneve mu Busuwisi aho uyu munsi bari kumwe na Lakhdar Brahimi, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cya Syria.

John Kerry yavuze ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo babashe kumvikana ku kibazo cya Syria.

Sergei Lavrov we yavuze ko bazongera bagahurira i New York igihe hazaba harimo kuba inteko rusange y'Umuryango w'abibumbye mu mpera za kuno kwezi kugirango baganire ku myiteguro y'inama igamije kugarura amahoro muri Syria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.