Abahinde 4 bakatiwe igihano cyo gupfa

  • 13 Ukw’icenda 2013
Igipolisi kiri hanze y'urukiko rwakatiye abo bagabo bane
Igipolisi kiri hanze y'urukiko rwakatiye abo bagabo bane

Urukiko rwo mu Buhinde rwakatiye igihano cyo gupfa abagabo bane bashinjwa kuba barafashe ku ngufu umunyeshurikazi bikamuviramo gupfa.

Mukesh Singh, Vinay Sharma, Akshay Thakur na Pawan Gupta urukiko rwabahamije ibyaha byose bashinjwaga mu ntangiriro za kino cyumweru.

Uwo mukobwa w'imyaka 23 yafashwe ku ngufu kandi agirirwa nabi igihe yari muri bisi mu kwezi kwa cumi na biri ku mwaka ushize.

Yajyanywe mu bitaro ariko hashize ibyumweru bibiri yitaba imana.

Byatumye mu gihugu hose abaturage barakara cyane maze bigabiza imihanda mu myigaragambyo yari igamije gusaba leta gushyiraho amategeko akarishye ahana abagabo bafata abagore n'abakobwa ku ngufu.