BBC navigation

Perezida Robert Mugabe yarahiye

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa munani, 2013 - 12:25 GMT
Abashyigikiye Perezida Robert Mugabe

Abashyigikiye Perezida Robert Mugabe

Perezida Robert Mugabe yarahiriye - ku nshuro ya karindwi - kuyobora Zimbabwe nyuma yo gutsinda amatora y'umukuru w'igihugu aherutse kuba.
Sitade nkuru y'imikino iri mu murwa mukuru Harare aho ibirori byo kurahira byabereye yari yuzuye abamushyigikiye bari bafite amabendera y'igihugu kandi bambaye imipira iriho ifoto ye.

Imihango yo kurahira yari yaratindijwe n'ikirego uwari uhanganye na Robert Mugabe mu matora, Morgan Tsvangirai, yari yaratanze mu rukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga avugwa ko amatora yaranzwe no kwiba amajwi.

Urwo rukiko ariko rwateye utwatsi icyo kirego.

Perezida Mugabe - ufite imyaka 89 - yabaye minisitiri w'intebe wa Zimbabwe yigenga guhera muri 1980 kugeza muri 1987; yabaye perezida guhera muri uwo mwaka kugeza ubu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.