BBC navigation

Abagize leta mu Misiri bari mu nama idasanzwe

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa munani, 2013 - 14:21 GMT
Igisirikare hanze y'umusigiti wa al-Fatah

Igisirikare hanze y'umusigiti wa al-Fatah

Abagize leta ya Misiri bateraniye mu nama igamije kwiga ikibazo cya politiki kivugwa muri icyo gihugu nyuma yaho abantu benshi baguye mu gikorwa cy'inzego zishinzwe umutekano cyo kuburizamo imyigaragambyo y'abayoboke b'ishyaka rya Muslim Brotherhood.

Ku wa gatandatu, inzego zishinzwe umutekano mu Misiri zavanye mu musigiti w'i Cairo abayoboke b'ishyaka rya Muslim Brotherhood bari banze kuhava.

Abashinzwe umutekano batangaje ko abantu bose bigaragambirizaga muri uwo musigiti wa al-Fatah bahavanywe kandi ko benshi batawe muri yombi.

Ministri w'intebe w'agateganyo yatanze igitekerezo cyo guhagarika ishyaka rya Muslim Brotherhood binyuze mu mategeko.

Iri shyaka rikomeje gusaba ko Mohammed Morsi - wavanwe k'ubutegetsi n'igisirikare mu kwezi kwa karindwi - yabusubizwa.

Ishyaka rya Muslim Brotherhood kandi ryasabye abayoboke baryo gukora imyigaragambyo buri munsi nyuma yaho abantu benshi baguye mu gikorwa cy'inzego zishinzwe umutekano igihe zasenyaga ahantu habiri abayoboke b'iri shyaka bari bamaze igihe bakorera imyigaragambyo batahava.

Ku wa gatanu, nanone hamenetse amaraso igihe igipolisi cyakozanyagaho n'abari mu myigaragambyo hagapfa abantu 173 kandi abayoboke ba Muslim Brotherhood 1000 bagatabwa muri yombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.