Rwanda: 11 bafatiwe imbere y'inzu ya Kagame

  • 23 Ukw’indwi 2013
Prezida Kagame

Polisi y’U Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abantu 11 mu mujyi wa Kigali ibarega gukora imyigaragamyo itemewe .

Aba bantu bivugwa ko bagize itsinda ryitwa Intwarane bakomoka muri Kiliziya Gatolika uretse ko ubuyobozi bw’iri dini mu Rwanda buvuga ko atari urwego rwemewe na Kiliziya .

Bivugwa ko aba bantu bafatiwe hafi y’urugo rw’umukuru w’igihugu ruri mu mujyi wa Kigali rwagati bavuga ko bafite ubutumwa bumugenewe bahawe na Bikira Mariya .

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ,umukuru wa Polisi Emmanuel Gasana yemeje ko inkuru y’ifatwa ry’aba bantu ari impamo.

Abajijwe impamvu bafashwe ,Emmanuel GASANA yatangaje ko bakurikiranyweho imyigaragambyo itemewe .

Amakuru avuga ko aba bantu bafatiwe ku marembo y’urugo rw’umukuru w’igihugu .

Ibinyamakuru byasohotse byemeza ko aba bantu ngo bahamya ko bari bafite ubutumwa bugenewe umukuru w’igihugu ariko ntibyoroshye kumenya ubwo butumwa ubwo ari bwo .

Gusa uko bwamera kose umukuru wa Police y’U Rwanda ngo asanga atari ubwo kwihanganirwa.

Iri tsinda ryiyise Intwarane za Yezu na Maria zivuga ko zivugana n’aba bombi imbonankubone kandi ko ari bo bari bazihaye ubutumwa bugenewe umukuru w’igihugu

Mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika bavuga ko iri tsinda rizwi ariko ngo si rumwe mu nzego za Kiliziya zemewe .

Amakuru atugeraho aremeza ko hari n’umupadiri watawe muri yombi akurikira aba 11.

Umuvugizi wa Police y’igihugu mu mujyi wa Kigali wemeje iri fatwa yatubwiye ko bari gushakishwa umuntu wese waba ufite uruhare cyangwa amakuru kuri iki gikorwa cyakora ngo ntibiragera ku rwego rwo kuba hari amakuru arambuye yatangwa kuri iki kibazo .