BBC navigation

Safrica: Mandela yizihije imyaka 95

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa karindwi, 2013 - 12:32 GMT
Mandela yujuje imyaka 95

Nelson Mandela yijihije isabukuru y'imyaka mirongo icyenda n'itanu mu bitaro byo muri Afrika yepfo, ariko hirya no hino mu gihugu habaye ibirori bitandukanye byo kuyizihiza.

Umukuru w'Afrika yepfo, Jacob Zuma yamusuye, avuga ko abaganga bamubwiye ko arimo kugarura agatege, nubwo ubuzima bwe bugisinzikajwe n'indwara y'ibihaha.

Umuryango we nawo uraza gusangira na Mandela mu bitaro mu kwizihiza iyo sabukuru.

Umuryango w'abibumbye washyizeho umunsi wahariwe Mandela, mu kugaragaza uruhare yagize mu kwumvikanisha abantu.

Abantu barimo barashishikarizwa gukora ibikorwa by'ubugizi bwa neza kuri uyu munsi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.