BBC navigation

Caine Prize: Tope Folarin yatsindiye igihembo

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa karindwi, 2013 - 13:57 GMT
Abahiganwe

Umunyanigeria wandika ibitabo, Tope Folarin yatsindiye igihembo Caine Prize 2013, gihabwa abanyafurika barongoje abandi mu kwandika ibitabo.

Tope Folarin yanditse igitabo cyitwa "Miracle" (Igitangaza).

Uwaruyoboye abahitamo uwatsinze, Gus Casely-Hayford, yatangarije ejo Oxford mu Bwongereza ko Tope Folarin yatsindiye agashimwe k'amapound agera ku bihumbi icumi (£10.000).

Ibyo birori byabereye mu nzu y'icyamamare bita Bodleian iri Oxford.

Bwana Hayford, atanga icyo gihembo, yavuze ko igitabo Miracle cyanditse neza cyane kandi gishimishije gusoma.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.