Tutu: 'Ntimwanduze izina rya Mandela'

Mandla Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela
Mandla Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela

Musenyeri Desmond Tutu na visi perezida wa Afurika yepfo basabye abo umuryango wa Nelson Mandela guhagarika ubwumvikane buke buri hagati yabo mu gihe uyu mukambwe arembye cyane mu bitaro.

Abo mu muryango wa Mandela ntabwo bumvikana ku hantu abana be batatu bashyinguwe.

Visi perezida wa Afurika yepfo, Kgalema Motlanthe, yavuze ko yizeye ko ubwo bwumvikane buke - abantu bose bamaze kumenya - bushobora kubonerwa umuti mu cyubahiro.

Naho Musenyeri Desmund Tutu - wigeze no guhabwa igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel, we yasabye abo mu muryango wa Mandela kutanduza izina rye muri uko kutumvikana kwabo.

Aya magambo aba bagabo bombi bayavuze nyuma yaho ejo igipolisi gitaburuye imirambo y'abo bana batatu ba Mandela umwuzukuru we - Mandla Mandela - yari yarashyinguye ahitwa Mvezo - maze kijya kuyishyungura aho yari ishyinguye mbere muri irimbi ry'umuryango riri ku murenge wa Qunu, aho Nelson Mandela yakuriye.

Ibyo igipolisi cyabikozwe gishyira mu bikorwa icyemezo cy'urukiko rwari rwategetse ko iyo mirambo isubizwa i Qunu.