Libani: Ibisasu 2 byaguye i Beirut

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa gatanu, 2013 - 10:38 GMT
Ibisasu byarashwe i Beirut

Ibisasu bibiri bya rocket byaguye mu gace k'umurwa mukuru wa Libani i Beirut, agace kagenzurwa n'umutwe wa Hezbollah.

Abantu bane nibo bakomeretse. Abo bantu bane ngo bari abakozi b'abanyaSyria.

Iki gitero kibaye hashize umunsi umwe gusa umukuru wa Hezbollah Hassan Nasrallah avuze ko ingabo ze zizakomeza kurwana ku ruhande rwa Prezida Assad mu ntambara ibera muri Syria.

Libani imaze kugenda yinjira buhoro buhoro mu ntambara ibera muri Syria aho abayisilamu b'abaSunni bafasha inyeshyamba naho abaShia bo muri Hezbollah bagafashe leta ya Syria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.