Uganda:itegeko ryo guhana abambaye mini

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa kane, 2013 - 18:40 GMT
mini

Uwambaye gutyo iryo tegeko ryemejwe rizomufata

Inteko ishingamategeko ya Uganda yatangiye ibiganiro kwitegeko risha riteganya ibihano bikaze kubantu banyanyagiza amashusho yibikorwa by'urukozasoni hamwe n'abambara imyenda idatwikwiye neza ibicye byabo by'ibanga.

Iri tegeko rijye mu gihe igihugu cyivugwa kuba cyuzuyemo ibintu by'urukozasoni cyane cyane mw'itangazamakuru.

Iri tegeko risha rirmo gutegurwa niriramuka ryemejwe umuntu wese uzanyanyagiza amashusho y'ibikorwa by'urukozasoni azahanishwa igifungo cy'imyaka cumi, gutanga amande y'imillion cumi cangwa byombi.

Ukurikijye ministiri ushinzwe imicyo mu gihugu Padiri Simon Lokodo, ngo itegeko rigiye gufasha guhagarika ibi bikorwa yavuze ko bigira ingaruka cyane cyane kubana bato.

Kandi ngo rizagenzura imbyino n'indirimbo nazo zirimo amagambo n'itambo bijyanye n'ibyo bikorwa, hamwe n'abambara imyenda idatwikwiye ibicye by'ibanga by'imiri yabo ndetse n'abambara utwenda turesharesha cyane cyane abagore.

Nyamara yihuse kwihanangiriza abavuga ko baharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu kutaba intambamyi mu gutegura iri tegeko ngo kubera ko umucyo gakondo ugomba kubahirizwa nabose.

N'ubwo bigaragara ko abanyagihugu benshi bishimiye iri tegeko, hari ikigaragaza ko bamwe bashobora kubangamira ishirwaho ryaryo bifashishishije uburenganzira bwa kiremwa muntu, bavuga ko umuntu afite uburenganzira bwogufata umubiri we uko yishakiye.

Muri za 70 abagore kwambara imyenda migufi cyane wari umuziro kuko president w'icyo gihe Idi Amini yari yarabicyiye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.