François Bozize arashinja Chad

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa kane, 2013 - 13:10 GMT
Michel Djotodia

Michel Djotodia, umukuru w'inyeshyamba zahiritse ubutegetsi bwa Bozize

Uwahoze ari umukuru wa Repubulika ya Santarafurika, François Bozize, yashinje igihugu cya Chad kuba cyarafashije inyeshyamba kumuvana ku butegetsi hashize iminsi icumi.

Bwana Bozize yabwiye BBC ko abasirikare kabuhariwe bo muri Chad aribo bayoboye imirwano ya nyuma y'izo nyesyamba, irimo n'igitero cyagabwe ku basirikare bo muri Afurika yepfo bari muri Santarafurika, cumi n'abatatu muri bo bakahasiga ubuzima.

Leta ya Chad ntacyo yari yavuga kuri ibyo birego bya François Bozize.

Aho muri Chad hateganijwe kuri uyu wa gatatu inama y'abakuru b'ibihugu byo mu karere igomba kwiga ku kibazo cyo muri Repubulika ya Santarafurika.

Perezida wa Afurika yepfo, Jacob Zuma, byitezwe ko aba ari muri iyo nama.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.