BBC navigation

Imbaga y'abantu irasezera kuri Chavez

Ibiherutse kuvugururwa: 8 ukwa gatatu, 2013 - 13:41 GMT
Barasezera kuri Prezida Hugo Chavez

Kuva mu gitondo cya kare, imbaga y'abantu mu murwa mukuru wa Venezuella, Caracas, barasezera kuri Perezida Hugo Chavez.

Umurambo wa Chavez uzamara iminsi 7 mu ngoro y'umukuru w'igihugu kugira ngo abantu bashobore kunyura ku isanduku irimo uwo murambo bamusezeraho.

Leta yatangaje ko Chavez atazashyingurwa, ahubwo bazawumisha, maze bawushyire mu nzu ndangamurage wa gisrikare.

Mu bakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango wo kumusezeraho, harimo perezida Mahmoud Ahmadinejad wa Iran.

Birateganywa ko uyu munsi Visi Perezida, Nicolas Maduro, ari burahire kuba perezida w'agateganyo

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.