BBC navigation

DRC: Ingabo za M23 zarwanye hagati yazo

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa kabiri, 2013 - 16:06 GMT
General Sultan Makenga

Nyuma y'amasaha abakuru b'ibihugu by'Afrika bashyize ibikumwe ku masezerano yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inyeshyamba zo muri M23 zacitsemo ibice zirarwana, hapfa abantu 8.

Iyo mirwano yabaye hagati y'abashyigikiye General Sultan Makenga uyoboye ingabo za M23 n'abashyigikiye umukuru wa politike w'uwo mutwe Jean Marie Runiga.

BBC yamenye ko mu bapfuye harimo umusirikare mukuru ufite ipeta rya major.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.