BBC navigation

Kenya:Inyandiko zishishikariza imvururu

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa kabiri, 2013 - 12:56 GMT
Ibendera rya Kenya

Kenya iritegura amatora

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo abanyakenya bajye mu matora, polisi iravuga ko yabonye inyandiko zashishikariza imvururu zatanzwe mu duce tunyuranye mu gihugu.

Umuyobozi wa polisi mu gihugu, David Kimaiyo, yavuze ko abashinzwe iperereza barimo gushakisha aho izo nyandiko zavuye.

Izo nyandiko zanyanyagijwe i Kisumu, aho minisitiri w'intebe, Raila Odinga, afite abamushyigikiye benshi na Mombasa hari umurwi uharanira kwivana kuri Kenya.

Bwama Kimaiyo yavuze ko izo nyandiko zigamije gutera abaturage ubwoba.

Hari uturere twakwijemo abashinzwe umutekano mbere y'amatora azaba ku itariki 4 z'ukwezi gutaha.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.