Abajura bibye diyama mu Bubirigi

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa kabiri, 2013 - 14:19 GMT
Uruzitiro rw'ikibuga cy'indege i Buruseli

Uruzitiro rw'ikibuga cy'indege i Buruseli

Mu Bubirigi abajura bitwaje imbunda binjiye ku ngufu mu ruzitiro rw'ikibuga mpuzamahanga k'indege i Buruseli maze biba amabuye ya diyama afite agaciro k'amafaranga arenga miliyoni mirongo itanu z'amadolari.

Abategetsi bo mu Bubirigi baravuga ko abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bari mu modoka ebyiri bibye ayo mabuye mu minota mike cyane mu gihe yari arimo yurizwa indege.

Igipolisi cyo mu Bubirigi kiravuga ko cyabonye imodoka yatwitswe hafi y'ikibuga cy'indege, kikaba gitekereza ko ari imwe mu modoka zakoreshejwe n'abo bajura.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.