Moscow: Inama ya G20 ku misoro

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa kabiri, 2013 - 12:30 GMT
Inama ya G20

Abashikiranganji bo mu bihugu makumyabiri bikize G20 bahuriye i Moscow mu Burusiya, aho bari kuganira ku ngamba zo guhindura amategeko mpuzamahanga agenga imisoro itangwa n'amasosiete.

Amategeko asanzweho atuma amasosiete mato ahisha inyungu abonye ku masosiete makuru asanganywe uburenganzira bwo gutanga imisoro mike.

Ubwongereza, Ubudage n'Ubufaransa nibyo bihugu biri kw'isonga yo guhindura iryo tegeko rituma amasosiete akomeye adatanga imisoro.

Ibyo biraza gusohoka mu cyegeranyo cyakozwe n'umuryango w'ubukungu n'iterambere (OECD).

Iki gikorwa kibaye mu gihe mu Bwongereza hari impaka zikaze ku masosiete akomeye nka Google, Amazon na Starbucks asora amafaranga make kandi yinjiza amafaranga menshi mu Bwongereza.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.