Kenya: Urukiko rwemereye Uhuru na Ruto

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa kabiri, 2013 - 16:56 GMT
Ruto na Uhuru

Mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo amatora y'umukuru w'igihugu abe muri Kenya, urukiko rukuru rwaho rwavuze ko rudashobora kubuza Uhuru Kenyatta na William Ruto kwiyamamaza muri ayo matora.

Uhuru na Ruto bombi baregwa ibyaha byakorewe inyoko muntu n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Ibyo byaha byakozwe mu matora yabaye mu myaka itanu ishize. Abo bagabo bombi bahakana ibyo byaha.

Abakunzi babo banezerewe cyane bumvise ibyo abacamanza bavuze ko badafite ububasha bwo kubabuza kwiyamamaza.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.