Mali: Imirwano mu mujyi wa Gao

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kabiri, 2013 - 20:40 GMT
Intambara i Gao

Abasirikare b'Abafaransa n'aba Mali barwanye n'inyeshyamba za kiyisilamu mu mujyi wa Gao uri mu majyaruguru ya Mali.

Umunyamakuru wa BBC uri i Gao yavuze ko ari ubwa mbere babonye inyeshyamba zibonetse mu mihanda yo muri uwo mujyi kuva aho zitsimbuwe n'ingabo z'Ubufaransa mu kwezi gushize.

Mu mihanda humvikanye urufaya rw'amasasu igihe inyeshyamba zagabaga igitero ku ngabo za Mali zizitunguye.

Iyo mirwano yabereye hafi y'ibiro bikuru by'igipolisi. Umutwe w'inyeshyamba za kiyisilamu wa MUJAO wavuze ko ariwo wagabye icyo gitero.

Izo nyeshyamba kandi zagabye ikindi gitero ku birindiro by'abapolisi hanze y'uwo mujyi wa Gao.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.