BBC navigation

ICTR yagize abere Mugenzi na Mugiraneza

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kabiri, 2013 - 12:55 GMT
Prosper Mugiraneza

Prosper Mugiraneza

Urugereko rw'ubujurire mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ruri Arusha rwagize abere abagabo babiri bahoze ari abaminisitiri mu gihe cya jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Urukiko rwa ICTR kandi rwategetse ko bahita barekurwa.

Justin Mugenzi, wari minisitiri w'ubucuruzi, na Prosper Mugiraneza, wari minisitiri w'abakozi ba leta, bari barakatiwe muri 2011 n'urugereko rwa mbere gufungwa imyaka 30.

Bari barahamijwe icyaha cy'ubufatanyacyaha mu gukora jenoside.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.