Urubanza rwa Mubarak ruzasubirwamo

Ibiherutse kuvugururwa: 13 ukwa mbere, 2013 - 13:41 GMT
Hosni Mubarak yayoboye Misiri igihe kirekire

Hosni Mubarak yayoboye Misiri igihe kirekire

Ubucamanza bwo mu Misiri bwemereye Hosni Mubarak, wahoze ayobora icyo gihugu, gusubiramo urubanza rwe aregwamo ibyaha byo kuba atarabujije impfu z'abantu babarirwa mu magana baguye mu myigaragambyo yasabaga ko ubutegetsi bwe buvaho hashize imyaka ibiri.

Hosni Mubarak yari yajuririye igihano yahawe cyo gufungwa burundu kuva yahamwa ibyo byaha mu kwezi kwa gatandatu gushize.

Mu rubanza rwamaze igihe gito, urukiko rw'ubujurire rw'i Cairo rwategetse ko urubanza rwa Hosni Mubarak na Habi al-Adly wahoze ari ministri w'ubutegetsi bw'igihugu rusubirwamo.

Abashyigikiye Hosni Mubarak bari mu rukiko bahise berekana ibyishimo byinshi batewe n'icyo cyemezo.

Abo bagabo bombi bazaguma ariko mu munyururu mu gihe amaperereza mu zindi manza baregwamo akomeje.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.