BBC navigation

Pakistan: Igitero ku mabus y'abaShia

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 09:51 GMT
Igitero muri Pakistan

Abantu cumi n'icyenda baguye mu gisasu cyaturikiye mu majyepfo y'uburengerazuba bwa Pakistan mu mabus yaratwaye abaShia bari mu mihango mitagatifu.

Abandi benshi bakomeretse. Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Balochistan.

Bus imwe yaguye muri icyo gitero irashya yose.

Abo baShia bari bagiye hafi y'umupaka wa Pakistan na Iran mu mutambagiro mutagatifu.

Abanyamakuru bavuga ko mu mwaka ushize habaye ibitero nk'ibyo ku baShia bigabwe n'abahezanguni b'abaSunni bari muri Pakistan.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.