BBC navigation

Berlusconi azaha miliyoni $4 Veronica Lario

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 14:00 GMT
Silvio Berlusconi na Veronica Lario

Silvio Berlusconi na Veronica Lario

Amakuru aturuka mu Butaliyani aravuga ko Silvio Berlusconi wahoze ari ministri w'intebe w'icyo gihugu yemeye kwishyura umugore we w'isezerano wa kabiri amadolari hafi miliyoni 4 buri kwezi nkuko babyemeranyije mu masezerano yo gutandukana.

Veronica Lario - wabyaranye na Berlusconi abana batatu - yasabye inkiko gutandukana n'umugabo we hashize imyaka itatu amushinja gucudikana n'abagore bakiri bato.

Ikinyamakuru Corriere della Sera cyandikirwa mu Butaliyani kiravuga ko Silvio Berlusconi azasigarana inzu yo mu bwoko bwa Villa bari bafatanije iri hafi y'umujyi wa Milan ifite agaciro kagera hafi ku miliyoni 100 z'amadolari.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.