BBC navigation

Misiri: Abarwanya amatora ya Kamarampaka

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 21:44 GMT
Amatora mu Misiri

Amatora mu Misiri

Akanama gashinzwe amatora mu Misiri kasubitse igikorwa cyo gutangaza ibyavuye mu matora ya Kamarampaka yo kwemeza itegeko nshinga rishya.

Ako kanama kavuze ko byatewe no gusuzuma ibirego by'uko habaye uburiganya muri ayo matora byashyikirijwe n'umurwi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Uwo murwi bita National Salvation Front wavuze ko uzarwanya itegeko nshinga rishya ryitezwe kwemezwa mu matora n'abantu benshi.

Uwo murwi National Salvation Front uvuga ko habaye amakosa menshi muri ayo matora.

Uwo murwi uvuga ko ibirenga mirongo itandatu kw'ijana byabayemo uburiganya.

National Salvation Front ivuga ko ayo matora ya kamarampaka atariryo herezo ry'urugamba, ngo bazakomeza urugamba.

Aya matora yaciyemo ibice abanyamisiri hagati y'abashyigikiye Prezida Morsi n'ishyaka rye Muslim Brotherhood hamwe n'ababarwanya bafite ahanini amatwara yo kwishyira ukizana.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.