UK: ibinyamakuru bikeneye urwego rubigenzura

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:20 GMT
Lord Justice Leveson niwe wari uyoboye iperereza

Lord Justice Leveson niwe wari uyoboye iperereza

Iperereza ryari rimaze umwaka rikorwa ku mikorere y'ibinyamakuru mu Bwongereza ryashyize ahagaragara imyanzuro yaryo inenga cyane imikorere ya bimwe mu binyamakuru kandi isaba ko ibinyamakuru byashyiraho urwego rwabyo rubigenzura.

Iki cyegereranyo cyari gitegerejwe cyane cyakozwe kubera abanyamakuru bakekwagaho kuba barakurikiranye ibiganiro by'abantu kuri telefoni ku buryo butemewe n'amategeko.

Lord Leveson wari uyoboye iryo perereza yavuze ko urwego rushya rwigenga rugenzura ibinyamakuru rukenewe kubera ko ibinyamakuru byabangamiye cyane ubuzima bw'abantu binzirakarengane.

Yavuze ko abanyapolitiki bo mu Bwongereza bakomoka mu mashyaka yose bafitanye umubano wa hafi cyane n'ibinyamakuru.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.