BBC navigation

Indwano zisubiye kwaduka muri Congo

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 17:10 GMT
RDC

Hari haheze amezi 3 ata ntambara zivugwa muri Kivu ya Ruguru

Muri Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu karere ka Rutchuru hubuye imirwano mu gace ka Kibumba hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi ba M23,buri ruhande rurarega urundi gutangira imirwano ije hari hashize amezi 3 imirwano yarahagaze.

Iyo mirwano yatangiye mu gace ka Kibumba.

Amakuru atangazwa n’umuvugizi w’ingabo za leta Lt Colonnel Olivier Hamuli avuga ko abarwanyi ba M23 aribo babateye mu gihe cya c'isaha 2 za mugitondo baturutse mu burasirazuba bw’agace ka Kibumba.

Francois Tuyihimbaze Rucogoza,umuhuzabikorwa muri M23,yadutangarije ko ingabo za leta arizo zabagabyeho igitero,imirwano iratangira impande zombi ngo zirakoresha imbunda ziremereye.

Itangazo ryasohotse n’umuyobozi wa M23,Bishop J.M Runiga Lugerero,rivuga ko ingabo za leta zabagabyeho igitero mu gace ka Rugari saa moya za mugitondo.

Abarwanyi babo ngo bahawe amabwiriza yo kwivuna umwanzi,ngo bakaba bamenyesha abanyagihugu n’amahanga ko leta ariyo yateye.

Iryo tangazo rivuga ko bidatangaje kubona batewe ngo kuko no mu ijoro ryo kuwa 09-10 uku kwezi ingabo za leta ngo zarabateye zifatanije n’abarwanyi ba FDLR mu duce twa Mabenga na Kitagoma hapfa abantu10,20 barakomereka.

Kugeza ubu M23 bavuga ko ibiganiro ariyo nzira yonyine yagarura amahoro naho intambara isenya.

Nyuma ya saa kumi n'imwe umuvugizi w’ingabo mu ntara ya 8 ya gisirikare,Col Olivier Hamuli yatangaje ko bashubije inyuma abarwanyi ba M23.

Abaturage barenga 2000 bari batuye mu gace ka Kibumba bahunze imirwano,ubu bageze mu nkambi ya Kanyarucinya iri ku birometero 8 n’umuji wa Goma.

Umuhanda uva I Goma ugaca Rutchuru werekeza mu turere twa Beni na Butembo niho habera imirwano mu buryo nta bacuruzi bavuye muri utwo turere ngo bajye i Goma.

Nta n'abava i Goma ngo berekeze muri utwo turere.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.