BBC navigation

Umuyobozi mukuru wa BBC yeguye

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 11:54 GMT
George Entwistle

George Entwistle

Umuyobozi mukuru wa BBC, George Entwistle wari umaze kuri uwo mwanya amezi abiri gusa yeguye ku mirimo ye.

Icyo cyemezo yagifashe nyuma yaho ikiganiro Newsnight kinyura kuri televiziyo kitangarije inkuru itariyo ivuga ko umwe mu bahoze ari abategetsi bakomeye mu Bwongereza yagize uruhare mu bikorwa byo guhohotera abana.

Ibi bibaye mu gihe hagishakishwa kumenya impamvu BBC n'ikiganiro cyayo Newsnight byafashe icyemezo cyo kudahitisha ikiganiro cyari cyarakozwe k'umugabo witwa Jimmy Saville - wari umwe mu bakozi b'ibyamamare ba BBC - ubu akaba akekwaho guhohotera abana.

Bwana Entwistle yavuze ko atekereza ko BBC irimo abakozi b'inyangamugayo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.