Obama yatsinze

Ibiherutse kuvugururwa: 7 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 09:45 GMT

Barack Obama yongeye gutorwa kuyobora leta zunze ubumwe z'Amerika.

Obama yashimiye ibihumbi by'abamushyigikiye n'abamutoye abizeza ko hari ibyiza bazabona.

Yavuze ko azahura na Mitt Romeney, umukandida w'ishyaka rya Republican bari bahanganye kugira ngo bigire hamwe uko mashayaka yombi yafatanya mu gukemura ibibazo byugarije Amerika.

Bwana Romney yavugiye i Boston ko yoherereje Perezida Obama ubutumwa bwo kumushimira.

Yavuze ko azasengera Obama kugira ngo agire ubushobozi bwo kuyobora igihugu neza.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.