Polisi yo muri Afrika yepfo iraregwa

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 12:54 GMT
Igipolisi cyo muri Afrika yepfo kiraregwa

Igipolisi cyo muri Afrika yepfo kiraregwa

Igipolisi cyo muri Afrika yepfo kiraregwa gushyira intwaro mu maboko y'abantu bapfuye igihe habaga imirwano n'abakozi bo mu kinombe Marikana.

Hari ifoto yafashwe igihe haba ubwo bwicanyi maze ijyanwa ku bayobozi kugirango bayisuzume.

Iyo foto yerekana umurambo w'umugabo, nyuma yaho hakaboneka iyindi kuri uwo munsi nyine uwo mugabo washyizwe umupanga munsi y'ikiganza.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko ibyo bishyira mu majwi igipolisi ko aricyo cyabikoze kugirango kigaragaze ko cyarashe abo bakoze kubera kwirwanaho.

Ababuranira imiryango y'abakozi barasaba ko abayobozi b'igipolisi batanga ibisobanuro kuri ayo mafoto.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.