Uburundi bwemerewe miliyaridi 2.6 $

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa cumi, 2012 - 16:46 GMT

Burundi

I Geneve mu Busuwisi, hashojwe inama yahuriyemo abaterankunga b'u Burundi, inama yamaze iminsi ibiri ikaba yari igamije gukusanya inkunga yo kuzahura ubukungu bw'u Burundi mu gihe cy'imyaka ine.

Intumwa ziyobowe n'icyegera cya 2 cy'umukuru w'igihugu Gervais Rufyikiri n'abashikiranganji 14, batashye bishimiye igikorwa gikomeye bakoze, bavuze ko bahavuye babonye isura y'igihugu ihindutse.

Muri iyo nama abarundi bahavuye bijejwe inkunga ikubye kabiri iyo bari baje kwaka.

Leta y'u Burundi yaje yaka miliyaridi 1.1 y'amadollar y'Amerika none bayemereye miliyaridi 2.6 z'amadollar y'Amerika.

U Burundi bwari bwaje bugaragaza gahunda y'imyaka ine bwavugaga ko izakenera miliyari ebyiri na miliyoni ijana z'amadolari y' Amerika. Ku giti cyabwo, u Burundi bwiyemezaga kwishakaho akabakaba miliyari imwe, bityo amahanga akaba yarasabwaga arenze gato miliyari imwe na yo.

Amashyirahamwe adaharanira inyungu y'abarundi na yo yari yatumiwe mu nama. Aya akaba n'ubwo yishimiye iyo nkunga yo yifuza ko itacishwa mu ngengo y'imari ya leta kuko ngo kuyigenzura byabarushya. Bo ahubwo bakifuza ko iyo nkunga yacishwa mu mishinga y'amajyambere kuko ngo ari bwo agera ku baturage atanyerejwe.

Ikindi abategetsi b'abarundi bishimiye, ngo ni uko isura y'u Burundi yari yarahindanye bigatuma igihugu gisa n'icyibagiranye yasubiye kuba nziza kubera iyi nama. Ngo bahaboneye umwanya wo gusobanura uko u burundi buhagaze muri iki gihe, bemera ko hari ibitagenda ariko bizakemurwa buhoro buhoro.

Ngo kuba u burundi bugaruye isura nziza mu mahanga bizabafasha kwiyambaza incuti ngo bakemure ibibazo bafite muri iki gihe, birimo n'icy'umutekano muke ugenda ugaruka mu turere tumwe tw'igihugu. Gusa rero ngo ibyo bibazo ntibigombwa kwitiranwa n'igaruka ry'intambara bavuga ko yashize, ngo ibibazo bisigaye nibatsinda ubukene bizijyana.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.