Ibyabereye i Benghazi ngo bireba Clinton

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi, 2012 - 11:24 GMT
Hillary Clinton

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Hillary Clinton

Hillary Clinton yiyemereye ko ariwe ugomba kubazwa impamvu umutekano utari ucunzwe neza ku nzu uwari uhagarariye Amerika i Benghazi muri Libya yakoreragamo.

Iyo nzu yagabweho igitero cyahitanye abanyamerika bane mu kwezi gushize barimo Christopher Stevens wari uhagarariye Amerika muri Libya.

Madame Clinton yavuze ko umutekano w'abahagarariye Amerika mu mahanga uri mu nshingano ze ko bitari mu nshingano za perezida wa Leta zunze ubumwe z'amerika.

Abo mu ishyaka ry'Abarepublikani banenze cyane Perezida Barack Obama ku birebana n'icyo gitero.

Ndetse na Mitt Romney - wo muri iryo shyaka uzahangana na Perezida Obama mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu kwezi gutaha - ashobora kuza kubigarukaho mu kiganiro kiza kubahuza kuri televiziyo kuri uyu wa kabiri.

Umunyamakuru wa BBC, Adam Brookes, uri i Washington aravuga ko bigaragara nkaho Hillary Clinton arimo kugerageza gutuma Obama adakomeza kunengwa mu gihe akeneye gukora iyo bwabaga muri icyo kiganiro kugirango ngo arebe niba yakwanikira mu majwi Mitt Romney.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.