Jean Baptiste Gatete yagabanirijwe igihano

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa cumi, 2012 - 14:55 GMT
Jean Baptiste Gatete mu rukiko

Jean Baptiste Gatete mu rukiko

Urukiko rw’ubujurire rw’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha, none rwagabanije igihano Jean Baptiste Gatete yari yahawe mu rw’iremezo cyo gufungwa

burundu, maze rumukatira gufungwa imyaka 40, ahanini kubera ko ngo amaze gutabwa ùmuri yombi, yatinze kuburanishwa.

Asoma urubanza, Prezida w’urugereko rw’abacamanza batanu bo mu rw’ubujurire, umushinwa Liu Daqun yasobanuye ko ingingo nyinshi Gatete yari yashingiyeho ajurira nta reme zifite, usibye iyo

kuba, amaze gutabwa muri yombi ataraburanishijwe mu gihe gikwiye.

Iyo ngingo ngo urukiko rw’iremezo rwarayirengagije kandi nyamara nta mpamvu zihamye zatumye urubanza rutinda gutangira.

Ikindi abacamanza b’urw’ubujurire banenze bagenzi babo bo mu r’iremezo, ngo ni uko hari hamwe bafashe ibikorwa bashingiyeho bamuhamya icyaha, bagahindukira bakabishyira mu mpamvu

ndemerezacyaha, ibyo bikaba bidakwiye mu rwego rw’amategeko

Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize nibwo Gatete, yakatiwe gufungwa burundu amaze guhamwa n’icyaha cya jenoside n’icy’itsembatsemba.

Urukiko rw’iremezo rwemeje icyo gihe ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Kiziguro, n’i Rwankuba muri komini Murambi, n’i Mukarange muri Kayonza.

Urukiko rw’ubujurire narwo rero ngo rwasanze ibyo byaha bimuhama, maze rurabyemeza.

Ahubwo rwo rwamwongereyeho n’ikindi cyaha cyo gucura umugambi w’itsembabwoko, dore ko ubushinjacyaha nabwo bwari bwajuriye buvuga ko urw’iremezo rwakoze amakosa kukitamuhamya.

Ariko kubera ko ngo ubushinjacyaha butari bwasabye ko icyo cyaha cyajyana no kuremeza igihano, ntabwo bagishingiyeho mu gutanga ibihano.

Gatete rero yavuye ku gufungwa burundu ahabwa imyaka 40 izavanwamo iyo yari amaze mu rukiko. Uwo mugabo ubu ufite imyaka 59, yari amaze muri gereza ya Arusha imyaka 10.

Gatete yabaye burugumesitiri wa Komini Murambi ya Byumba igihe kirekire mbere yo kuba umukozi mukuru muri ministeri y’umuryango no guteza imbere umutegarugori.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.